Amerika yavuze ko yagabye ibitero ku birindiro bya radar bya Iran, mu gihe Kuwait yatangaje ko yibasiwe na misile na drones

2026 05 29t153504z 1869537549 rc20jlacez5t rtrmadp 3 iran crisis oman hormuz 1780166942

Amakimbirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yongeye gufata indi ntera nyuma y’uko Amerika itangaje ko yagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Iran, mu gihe Iran nayo ivuga ko yasubije igaba igitero ku kigo cya gisirikare cy’Abanyamerika.

Ibi bibaye mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi mu gace ka Strait of Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo ubwato butwara peteroli n’ibindi bicuruzwa ku rwego mpuzamahanga.Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa byo mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko bwagabye ibyo bise “ibitero byo kwirwanaho” nyuma y’ibikorwa bwise ubushotoranyi bya Iran. Amerika ivuga ko muri ibyo bikorwa harimo no kuraswa kwa drone yayo yari iri mu kirere mpuzamahanga.CENTCOM yavuze ko hagati yo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, indege zayo z’intambara zagabye ibitero ku birindiro bya radar, ibigo biyobora drones ndetse n’ubwirinzi bwo mu kirere bwa Iran mu mujyi wa Goruk uri hafi y’inyanja yo mu majyepfo ya Iran no ku kirwa cya Qeshm giherereye muri Strait of Hormuz.Amerika ivuga ko ibyo bikoresho bya gisirikare bya Iran byari bibangamiye umutekano w’amato anyura muri ako gace ndetse ko byari bishobora guteza ikibazo gikomeye ku bwikorezi mpuzamahanga.Ku rundi ruhande, umutwe wa IRGC (Islamic Revolutionary Guard Corps) wa Iran watangaje ko wagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Amerika, uvuga ko ari cyo cyakoreshejwe mu kugaba ibitero ku birindiro bya Iran biherereye ku kirwa cya Sirik.Iran yavuze ko ibitero bya Amerika ari ukurenga ku masezerano y’agahenge yari amaze igihe ashyirwa mu bikorwa, inaburira ko nibiramuka byongeye gusubirwamo, igisubizo cyayo kizaba gikomeye kurushaho.

Kuwait nayo yatangaje ko yibasiwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Igisirikare cya Kuwait cyatangaje ko ubwirinzi bwacyo bwo mu kirere bwahanganye na misile ndetse na drones byavugwaga ko byari byoherejwe n’umwanzi.Ibinyamakuru bya Leta ya Kuwait byatangaje ko impuruza z’intambara zumvikanye mu bice byinshi by’igihugu, abaturage basabwa gukurikiza amabwiriza y’umutekano.Nyuma yaho, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kuwait yasohoye itangazo rikomeye yamagana ibyo yise “ibitero bibi kandi byisubiramo bya Iran”, ivuga ko ari ukwica umutekano w’akarere no kongera ubushyamirane.Kuwait yavuze ko ifite uburenganzira bwo gufata ingamba zose zikenewe kugira ngo irinde abaturage bayo n’ubusugire bw’igihugu.

Trump yavuze ko ibintu bizagenda neza

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko nubwo amakimbirane akomeje kwiyongera, yizeye ko ibintu bizarangira neza.Mu butumwa yashyize ku rubuga Truth Social, Trump yasabye abamunenga “kwicara bagatuza”, avuga ko amaherezo ibintu byose bizagenda neza.Yongeyeho ko Iran ikomeje gushaka kugirana amasezerano na Amerika kandi ko ayo masezerano ashobora kugirira inyungu impande zombi, cyane cyane Amerika.

Ibiganiro by’amahoro bikomeje kugorana

Uku kwiyongera kw’ibitero kwabaye nyuma y’uko ibiganiro byari bigamije guhagarika burundu intambara imaze amezi hagati ya Amerika na Iran bidatanze umusaruro wari utegerejwe.Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko Perezida Trump yasabye ko hari ingingo zimwe na zimwe zahindurwa muri ayo masezerano.Mu byifuzo bishya harimo kongera gufungura inzira ya Strait of Hormuz no gukuraho ububiko bwa uranium ifite ubukana bwo hejuru Iran ifite.Iran ariko yanenze imyitwarire ya Amerika, ivuga ko ikomeza guhindagura ibyo isaba no gushyiraho ibisabwa bishya buri gihe.Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yavuze ko ibyo bishobora gutuma ibiganiro birushaho gutinda.Yanavuze ko nta masezerano Iran izemera keretse uburenganzira n’inyungu zayo bibanje kurengerwa mu buryo bwuzuye.

Strait of Hormuz ikomeje kuba ikibazo gikomeye

Strait of Hormuz ni imwe mu nzira z’ingenzi cyane ku bucuruzi bw’isi, kuko hafi kimwe cya gatanu cya peteroli n’umwuka wa gazikoreshwa ku isi bica muri iyo nzira.Kuba iyi nzira ikomeje gufungwa cyangwa ikabangamirwa n’intambara byatumye ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga bikomeza kuzamuka.Amakuru avuga ko umushinga mushya w’amasezerano urimo ingingo y’uko impande zombi zahagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 60 ndetse hakanatangira ibiganiro bishya ku kibazo cya gahunda ya kirimbuzi ya Iran.Gusa Tehran yavuze ko kugeza ubu nta biganiro birambuye byigeze biba kuri iyo gahunda ya kirimbuzi, kuko icyihutirwa kuri ubu ari uguhagarika intambara.Mu gihe impande zombi zikomeje gushinjanya no kugabana ibitero, impungenge zikomeje kwiyongera ko akarere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati gashobora kongera kwisanga mu ntambara yagutse ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubukungu bw’isi.

  • 0
  • 0
  • 0
  • 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *