Évariste Ndayishimiye Yasabye Ivugururwa ry’Inama y’Umutekano ya ONU ngo Afurika Ihabwe Umwanya Ukwiye

ndyaishi

Évariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi akaba anayoboye African Union, yasabye ko Inama y’Umutekano ya United Nations ivugururwa kugira ngo Afurika ihabwe umwanya ukwiye mu ifatwa ry’ibyemezo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.Ibi yabigarutseho mu ijambo yatanze kuri uyu wa Mbere ubwo hizihizwaga Umunsi wahariwe Afurika.Perezida Ndayishimiye yavuze ko Afurika ikwiye kugira uburenganzira bwo guhagararirwa mu buryo buhoraho muri iyo Nama y’Umutekano, kandi ikabona imyanya ijyanye n’uburemere n’umubare w’abaturage bayo.Mu ijambo yavuze mu Gifaransa, yagize ati:> “Afurika ntisaba gufashwa, ahubwo isaba gufatwa kimwe n’abandi, ubutabera, ndetse n’umwanya uyikwiye mu nzego zifata ibyemezo ku rwego rw’isi.”Si ubwa mbere abayobozi bo muri Afurika basabye ko uyu mugabane uhabwa imyanya ihoraho mu Nama y’Umutekano ya Loni, ishinzwe gufata ibyemezo bikomeye bireba amahoro n’umutekano ku isi.Perezida Ndayishimiye yavuze kandi ko ahangayikishijwe n’intambara, iterabwoba, ibikorwa by’urugomo rushingiye ku ngengabitekerezo z’ubuhezanguni, ndetse n’amakuba akomeje kwibasira abaturage b’Afurika mu bice bitandukanye.Yanagarutse ku bibazo by’abimurwa n’intambara, ndetse n’abana babura amahirwe yo kwiga kubera umutekano muke.Yasabye ibihugu bya Afurika gukomeza gukorana no gushyira hamwe mu guhangana n’iterabwoba avuga ko rikomeje guteza ikibazo gikomeye kuri uyu mugabane.

1000054676

  • 0
  • 0
  • 0
  • 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *