RBC: Umubare W’Abaryamana Bahuje Ibitsina Mu Rwanda Warazamutse cyane. Raporo ya RBC

1000078302 (1)

Mu Rwanda habarurwa abagabo bagera ku bihumbi 29 baryamana n’abo bahuje igitsina, bakaba bari mu byiciro bifatwa nk’ibifite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA. Ni yo mpamvu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’abafatanyabikorwa bacyo bavuga ko bagenerwa serivisi zihariye zigamije gukumira ubwandu no kurengera ubuzima rusange.

Muri serivisi bahabwa harimo kubagezaho udukingirizo n’amavuta yabugenewe (lubricants), bikorerwa ahantu hatandukanye kugira ngo biborohere kubibona no kubikoresha mu buryo bubafasha kwirinda kwandura cyangwa kwanduza abandi.

Umukozi wa HDI ushinzwe ibikorwa bikurikirana ibyiciro by’abantu bugarijwe no kwandura indwara zirimo Virusi itera SIDA, Suleyman Muhirwa, yavuze ko guha aba bantu akato ari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira gahunda yo gukumira SIDA.Yagize ati:

“Iyo umuntu umuhaye akato, agera aho na we akakiha. Iyo yanduye iyo ndwara, ntabona ubushake bwo kujya kwipimisha cyangwa gushaka ubuvuzi, bikaba byanatuma akomeza kwanduza abandi atabizi.”

Muhirwa yavuze kandi ko bamwe mu bagabo baryamana n’abo bahuje igitsina bahugurwa kugira ngo babe abafashamyumvire bagenzi babo, babafashe kubona amakuru yizewe, serivisi z’ubuzima ndetse n’ubujyanama, kuko biba byoroshye kuganira n’abafite ubuzima busa.

RBC ishimangira ko gutanga izi serivisi bitagamije guteza imbere umuco wo kuryamana n’abo bahuje igitsina, ahubwo ko ari ingamba zishingiye ku buzima rusange zigamije kugabanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA no kurinda abaturage bose.

Kuri ubu, gahunda y’u Rwanda yo kurwanya Virusi itera SIDA ishyira abagabo baryamana n’abagabo mu byiciro byihariye byitabwaho cyane, hagamijwe kugabanya ubwandu bushya no gukomeza urugamba rwo kurandura iki cyorezo.

  • 0
  • 0
  • 0
  • 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *