America_Iran: Ibiganiro by’amahoro byari biteganyijwe hagati ya America na Iran byasubitswe.

screenshot 20260620 094539

Abakozi ba JD Vance bari bageze ku kigo cya gisirikare cy’indege biteguye guhaguruka berekeza mu nama yari iteganyijwe kubera i Obbürgen , mbere y’uko urwo rugendo rusubikwa mu buryo butunguranye.

Ibiganiro byari biteganyijwe kuba ku wa Gatanu hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ Iran mu gihugu cy’ Switzerland bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro, byarasubitswe nyuma y’uko umutwe wa Hezbollah wishe abasirikare bane ba Israel.

Nyuma y’icyo gitero, Israel yahise igaba ibitero byinshi by’indege mu majyepfo ya Lebanon nomu kibaya cya Bekaa, bikaba byahitanye abagera kuri 18.

Iyi mvururu yongereye impagarara mu karere ndetse inahungabanya imbaraga za dipolomasi zari zigamije kugera ku masezerano arambye hagati ya Amerika na Iran. Abayobozi ba Amerika batangaje ko ibiganiro bitahagaritswe burundu, ahubwo ko byimuriwe ku yindi tariki itaramenyekana.

Ibiganiro byari biteganyijwe gutangirira mu mudugudu wa Obbürgen wo mu Switzerland, nyuma y’iminsi ibiri hasinywe amasezerano y’ibanze (MoU) yashyizeho igihe cy’iminsi 60 cyo kuganira ku masezerano arambye ajyanye na gahunda ya nucléaire ya Iran, ndetse no kongera koroshya urujya n’uruza rw’amavuta anyura mu Muhora ya Hormuz, Strait of Hormuz.

The White House yatangaje ko Amerika yiteguye gutangira ibiganiro bya tekiniki vuba bishoboka, ariko inanemeza ko Visi Perezida JD Vance, wari uyoboye ibiganiro mu izina ry’ubutegetsi bwa Donald Trump, atazongera gukora urwo rugendo.

Umuvugizi wa White House yagize ati:

“Imitegurire y’ibi biganiro ntiyigeze iba yoroshye cyangwa ngo iteganywe neza buri gihe. Kugeza ubu, visi perezida ntarahaguruka iri joro.”

Isubikwa ry’ibi biganiro ryabaye mu gihe Hezbollah na Israel byari mu ntambara bikomeye kurusha izindi kuva hashyirwaho agahenge. Hezbollah yarashe roquettes nyinshi na drones ku ngabo za Israel hafi y’umujyi wa Nabatieh mu majyepfo ya Lebanon.

Israel yahise isubiza igaba ibitero byinshi by’indege kuri uwo mujyi no mu nkengero zawo, ivuga ko yibasiye ibirindiro bya Hezbollah. Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ya Lebanon ibivuga, ibyo bitero byahitanye abantu bagera kuri 18, abandi 33 barakomereka.

Hezbollah yavuze ko yahagaritse ingabo za Israel zageragezaga kwinjira mu misozi ikikije Nabatieh, ahabereye imirwano kenshi kuva hatangazwa agahenge hagati ya Amerika na Iran.

Iyicwa kw’abasirikare ba Israel ryateje uburakari bukomeye muri Israel, aho Minisitiri ushinzwe Umutekano muri iki gihugu, Itamar Ben-Gvir, yasabye ibitero bikomeye cyane muri Lebanon, agira ati:

“Nubwo twubaha Abanyamerika, Israel igomba kwereka isi yose ko amaraso y’abana bacu n’umutekano w’abaturage bacu bidashobora kugurirwaho. Lebanon yose igomba gushya.”

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u France, Jean-Noël Barrot, yasabye Israel guhagarika ibitero byayo muri Lebanon, anasaba Amerika gushyira igitutu kuri Israel kugira ngo yubahirize agahenge.

Muri icyo gihe, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei, yavuze ko yemeye MoU nubwo yari afite impungenge, mu gihe Amerika na yo yakuyeho blokade yari yarashyize ku byambu bya Iran.

Mbere y’uko ibiganiro bisubikwa, ibiro ntaramakuru bya Tasnim byatangaje ko intumwa za Iran zari zikibanza kureba niba Amerika iri gushyira mu bikorwa ibyo yemeye mbere yo kujya mu kindi cyiciro cy’ibiganiro.

Iran yanavuze ko Israel igomba gukura ingabo zayo zose muri Lebanon y’amajyepfo, kuko MoU isaba guhagarika intambara burundu no kubungabunga ubusugire bwa Lebanon.

Nubwo Donald Trump yavuze ko yifuza agahenge ku mpande zose, Israel kugeza ubu yakomeje gutsimbarara ko itazavana ingabo zayo muri Lebanon y’amajyepfo, ibintu byanateye kutumvikana hagati yayo na Washington.

Umuhuza mukuru wa Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yaburiye ko iryo sezerano nirirengwaho, Iran izasubiza mu buryo bukomeye.

Ibi byose bikomeje kongera urujijo ku hazaza h’amahoro arambye mu karere, mu ntambara imaze guhitana abantu barenga 7,000, igatuma ibiciro by’ingufu bizamuka, ndetse igahungabanya amasoko mpuzamahanga y’imari.

  • 0
  • 0
  • 0
  • 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *