Col ( rtd ) Bora Wahoze Muri FDRL Asobanuye Uko FDRL Yateguye Ibitero Bishya Ku Rwanda

hq720 (1) (5)

Uwahoze ari umusirikare mukuru mu mutwe wa FDLR, Col (Rtd) Bora, yavuze ko uyu mutwe umaze imyaka myinshi ushinze imizi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse ko ufite n’imiyoboro ikomeye mu Burundi, ibintu avuga ko byawufashije gukomeza ibikorwa byawo no kubaka ubushobozi bwo gukorera mu karere.

Mu buhamya bwe, Bora yavuze ko FDLR ikomeje kubungabunga imiterere yayo ya gisirikare n’ubuyobozi bwayo, ndetse ko igifite bamwe mu bahoze ari abasirikare ba Ex-FAR bakomeje kugira uruhare mu miyoborere n’imikorere yayo.

Yagarutse kandi ku rugamba rwabereye mu Mujyi wa Goma, avuga ko mu mirwano yahanganishije ihuriro AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC), buri ruhande rwari rufite inshingano zarwo.

Nk’uko yabisobanuye, ubutasi bwa tekinike bwakorwaga na MONUSCO, mu gihe FDLR yari ishinzwe gukusanya amakuru ku butaka, ikifashisha abantu bayo n’imiyoboro ifite mu bice bitandukanye. Yavuze kandi ko FARDC ari yo yatangaga ibikoresho bya gisirikare n’ubundi bufasha bwifashishwaga muri iyo mirwano.

Bora yavuze ko nyuma y’aho amahanga atangiriye gushyira igitutu kuri Guverinoma ya RDC ayisaba guhagarika imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro, Perezida Félix Tshisekedi yafashe icyemezo cyo kuvanga abarwanyi ba FDLR n’abo mu mutwe wa Wazalendo.

Avuga ko ibyo byatumye bigorana gutandukanya abo barwanyi kuko basigaye bakorera hamwe kandi bakarwanira ku ruhande rumwe na FARDC.Yongeyeho ko FDLR yakomeje kubona intwaro n’amasasu binyuze mu bufasha bw’abamwe mu basirikare ba Leta ya RDC, ibintu avuga ko byayifashije gukomeza ibikorwa byayo nubwo yakunze gushinjwa guhungabanya umutekano mu karere.Mu rwego rw’ubukungu, Bora yavuze ko FDLR yigeze kugenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa RDC, aho yashyizeho uburyo bwo kwinjiza amafaranga binyuze mu bikorwa by’ubuhinzi n’imikoreshereze y’ubutaka.

Yasobanuye ko abaturage bo mu duce bagenzuraga basabwaga gukora imirimo y’umuganda iminsi ibiri mu cyumweru, hanyuma bagahabwa uburenganzira bwo kwihingira ku butaka bwagenzurwaga n’uyu mutwe.

Yagize ati:

“Twakoreshaga abaturage. Bakoraga iminsi ibiri y’umuganda mu cyumweru baduhingira, nyuma bakabona igihe cyo kujya kwihingira. Ushakaga guhinga ku butaka twagenzuraga yishyuraga amafaranga, kandi iyo imyaka yeze yatangaga n’umusoro w’umusaruro.”

Yakomeje avuga ko no mu gace ka Nyakagina, FDLR yageze aho icuruza amasambu, ku buryo ngo hari n’abayobozi batandukanye bagiye bayagura, ibintu avuga ko byagaragazaga urwego uyu mutwe wari umaze kugeraho mu kwinjira mu mibereho y’abaturage.

Ku bijyanye n’ejo hazaza h’uyu mutwe, Bora yavuze ko kuwurwanya bisaba imbaraga zirenze iza FARDC yonyine, kuko ngo FDLR yamaze kwivanga n’indi mitwe ndetse n’inzego zimwe na zimwe z’umutekano wa RDC. Asanga kuburandura bisaba ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere n’umuryango mpuzamahanga.

Yavuze kandi ko, nk’uko abyemeza, ingengabitekerezo ya FDLR ikomeje kuba iyo kwagura ibikorwa byayo mu karere, aho yavuze ko uyu mutwe ufite intego yo kugera mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo u Burundi, Uganda, Kenya na Somalia.

Ibi Bora abitangaje mu gihe ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje guteza impungenge, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhangana n’ingabo za Leta, mu gihe ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba ko haboneka umuti wa politiki n’umutekano urambye muri aka karere.

  • 0
  • 1
  • 0
  • 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *