Urukiko Rukuru rwa Kenya rwatangaje ko Minisitiri w’Ubuzima, Aden Duale, yasuzuguye urukiko akomeza ibikorwa byo kubaka ikigo kizajya cyakira abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika banduye icyorezo cya Ebola, nubwo urukiko rwari rwarategetse ko ibyo bikorwa bihagarikwa.
Umucamanza Patricia Nyaundi Mande yavuze ku wa Mbere ko Minisitiri Duale yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka icyo kigo giherereye rwagati muri Kenya, nyamara hari amategeko menshi yatanzwe mu mpera za Gicurasi no mu ntangiriro za Kamena 2026 asaba ko ibikorwa byose bihagarara.
Nk’uko Reuters yabitangaje, umucamanza yagize ati: “Urukiko ntirushobora kwemera ko amategeko yarwo ahinduka impfabusa.”
Iki kigo cyari giteganyirijwe kwakira abaturage ba Amerika bahuye n’icyorezo cya Ebola cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda, kikubakwa ku birindiro by’indege bya gisirikare bya Laikipia Air Base, hafi y’umujyi wa Nanyuki.
Icyakora, kubera ko Kenya itaragaragaramo umuntu n’umwe wanduye Ebola, uwo mushinga wateje imyigaragambyo ikomeye mu kwezi gushize, aho amagana y’Abanyakenya bigaragambije bamagana icyo cyemezo.

Abaturage ndetse n’abakora mu rwego rw’ubuzima bagaragaje impungenge bavuga ko kuzana abarwayi ba Ebola muri Kenya bishobora gushyira igihugu mu kaga. Banenze kandi leta kuba yaremeye inkunga ya miliyoni 13.5 z’amadolari ya Amerika yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gufasha mu myiteguro yo guhangana na Ebola, bavuga ko ari uburyo bwo guhishira ayo masezerano.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko ari we wemeye uwo mushinga kuko wari umwe mu masezerano y’ubufatanye igihugu gifitanye n’ibihugu by’inshuti bimaze imyaka 30 kugeza kuri 40 bifatanya na Kenya.

Urukiko rwategetse ko ibikorwa byo kubaka bihagarara nyuma y’ikirego cyatanzwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa Katiba Institute, wavuze ko uwo mushinga wari gukorwa mu ibanga kandi abaturage bataragishijwe inama.
Uyu muryango wasabye ko hasobanurwa iby’ayo masezerano, harimo inyigo z’ingaruka ku buzima n’umutekano w’ibinyabuzima, impushya zatanzwe, ndetse n’uburyo icyo kigo kizakora.
Nubwo urukiko rwari rwarafashe icyo cyemezo, Minisitiri Duale yakomeje gutsimbarara avuga ko uwo mushinga uzakomeza. Mu ntangiriro z’uku kwezi yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko Leta itazigera ihagarika uwo mushinga.
Biteganyijwe ko Duale yitaba urukiko kuri uyu wa Kabiri kugira ngo yumvikanishe impamvu z’ibyo yakoze mbere y’uko akatirwa. Icyaha cyo gusuzugura urukiko muri Kenya gihanishwa ihazabu ishobora kugera ku mashilingi ibihumbi 200 (hafi amadolari 1,500) cyangwa igifungo kigera ku mezi atandatu, cyangwa byombi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima,OMS ryemeje ko icyorezo cya Ebola cyadutse muri RDC muri Gicurasi 2026. Kugeza ku wa 17 Kamena, abantu 896 bari bamaze kwemezwa ko banduye, mu gihe nibura 232 bari bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo.
Muri Uganda, igihugu gihana imbibi na Kenya, hamaze kwandura abantu 19, barimo babiri bamaze kwitaba Imana.
Muri RDC kandi, nibura abakora mu rwego rw’ubuzima 75 bamaze kwandura Ebola, mu gihe 17 muri bo bamaze gupfa.
Abaganga n’inzobere mu by’ubuzima muri Kenya bakomeje kwamagana umushinga wo kubaka ikigo cya Nanyuki, bavuga ko ushobora kongera umuvuduko ku rwego rw’ubuzima rusanzwe rufite ibibazo byinshi kandi rukaba rutiteguye kwakira abarwayi b’icyorezo gikomeye nka Ebola.
- 1
- 0
- 0
- 0