Umukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Gukurikirana Ishyirwa mu Bikorwa ry’Amasezerano n’Ibikorwa by’Amatora (CNSA), Joseph Olengankoy Mukundji, yatumijwe n’Ubushinjacyaha Bukuru ku Rukiko rwa Kasasiyo, i Kinshasa, aho aza kwitaba kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026, saa tanu za mu gitondo (11:00).
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’itumizwa yashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru ku Rukiko rwa Kasasiyo, Firmin Mvonde Mambu, Joseph Olengankoy asabwa kwitaba ku cyicaro cy’Ubushinjacyaha Bukuru giherereye mu nyubako ya CNSS (yahoze ari INSS), ku muhanda wa Boulevard du 30 Juin, mu gace ka Gombe, i Kinshasa.
Iyo nyandiko yo ku wa 18 Kamena 2026 igaragaza ko Joseph Olengankoy yahamagawe kugira ngo agezweho ibirego bigendanye n’impamvu z’itumizwa rye ageze ku biro by’Ubushinjacyaha, ariko ntisobanura ibyo ashinjwa cyangwa impamvu nyakuri yatumijwe.
Ibaruwa yashyizweho umukono na Firmin Mvonde Mambu igira iti:
“Mu bubasha mpabwa n’itegeko mbatumiye kwitaba ku biro byanjye biherereye ku Boulevard du 30 Juin, mu nyubako ya CNSS (yahoze ari INSS), mu igorofa rya kabiri, i Kinshasa/Gombe, ku wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026 saa tanu za mu gitondo (11:00), ku birebana n’ingingo muzagezwaho muhageze.”

Kugeza ubu, Ubushinjacyaha Bukuru ntiburatangaza ku mugaragaro impamvu cyangwa ibirego bishobora kuba byatumye Perezida wa CNSA ahamagazwa.
Na we ubwe, Joseph Olengankoy Mukundji, nta cyo aratangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’iri tumizwa.
- 0
- 0
- 0
- 0