July 24, 2026

Menya Abayobozi Bashya Perezida Kagame Yahaye Imirimo Muri Goverinoma

0
1000080884 (1)

KIGALI – Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakoze impinduka nshya mu buyobozi bukuru bwa minisiteri zombi zifite urubyiruko na siporo mu nshingano zazo, ashyiraho Abanyamabanga Bahoraho bashya.

Izi mpinduka zamenyekanye binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, hashingiye ku bateganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112.

Mu bahaye imirimo mishya, harimo Bwana Ngabo Brave Olivier wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), ndetse na Bwana Ishungure Parfait wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Amateka n’Inararibonye bya Dr. Ngabo Brave Olivier

Bwana Ngabo Brave Olivier winjiye muri Minisiteri ya Siporo, si mushya mu nshingano z’ubuyobozi bukuru mu gihugu. Mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kuva mu mpera z’umwaka wa 2024.

Ngabo afite inararibonye y’imyaka irenga 18 mu buyobozi bw’ibigo bya Leta n’iby’abikorera. Yigeze kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (National Youth Council). Mu nzego z’abikorera, yakoze mu bigo by’itumanaho bikomeye nka MTN Rwanda, Airtel, na KT Rwanda Networks, ndetse n’inzego z’imari nka Bank of Kigali (BK) n’ikigo cy’ubwishingizi cya Old Mutual.

Uretse ibi, azwiho kandi kuba ari we washinze ikigo cyitwa Your Well-Being Centre giteza imbere ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’umubiri, ndetse akaba yarigeze no gukora mu miryango itegamiye kuri Leta nka IBUKA.

Mu bijyanye n’amashuri, Dr. Ngabo Brave Olivier afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (Doctorate) mu masomo y’Ubuyobozi (Management Studies) yakuye muri Kazian School of Management, n’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye na Marketing na Sales yakuye muri Rome Business School.

Muri Minisiteri ya Siporo, Dr. Ngabo asimbuye Bwana Niyonkuru Zephanie wari umaze igihe kuri uyu mwanya, aho agiye gukorana na Minisitiri Richard Nyirishema mu gukuza umwuga n’inganda za siporo mu Rwanda.

Amateka n’Inararibonye bya Bwana Ishungure Parfait

Ku rundi ruhande, Bwana Ishungure Parfait yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, umwanya asimbuyeho Dr. Ngabo Brave Olivier wamaze kwimurirwa muri Siporo.

Ishungure Parfait azwi cyane mu muryango mugari w’Abanyarwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ubushake, gushyigikira no guhuza urubyiruko rushaka kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Yabaye umuyobozi ukomeye muri Diaspora y’u Rwanda, aho yigeze kuba Perezida w’agateganyo w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga mu gihugu cya Maroke (Morocco).

Inararibonye ye mu muryango no mu bikorwa by’urubyiruko mu gihugu no hanze yacyo, niyo agarutse gukoresha mu gushyigikira urubyiruko n’abahanzi bo mu Rwanda.

Ishungure agiye gukorana na Minisitiri Dr. Jean d’Amour Ngahariya, mu gushyira mu bikorwa intego nshya z’iyi minisiteri nshya zishingiye ku kubaka urubyiruko rufite ireme, guteza imbere impano, ndetse no gushyigikira inganda ndangamuco n’iterambere ry’ubuhanzi mu Rwanda.

Izi mpinduka zishyizweho kuri uyu munsi zitezweho guha imbaraga nshya inzego z’urubyiruko, siporo n’ubuhanzi, bikaba bimwe mu nkingi za mwamba igihugu gihanze amaso mu iterambere ry’ubumanzi n’ubukungu bwacyo.


  • 0
  • 0
  • 0
  • 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *