P5 ya Kayumba Nyamwasa Yinjiye mu Rugamba rwa Minembwe: Ese Intego Ni Ukwegera Umupaka no Gutegura Ibitero ku Rwanda?

inshot 20260626 101723884

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko umutwe wa P5, uyobowe mu rwego rwa gisirikare na Faustin Kayumba Nyamwasa, wamaze kwinjira mu rugamba rwo muri Komini Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ku wa 25 Kamena 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko P5 yinjiye mu ihuriro rya gisirikare ririmo FARDC, ingabo z’u Burundi (FDNB), umutwe wa FDLR, Wazalendo ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga.

Yagize ati:

“Leta ya Kinshasa ikomeje kwagura ihuriro rya gisirikare ryayo. Kinshasa yongereye abarwanyi b’umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa kuri FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga n’ingabo z’u Burundi.”

AFC/M23 yavuze ko iri huriro ryagabye igitero ku Bitaro Bikuru bya Minembwe ku gicamunsi cyo ku wa 25 Kamena, bikaba ari ubwa kabiri ibyo bitaro byibasirwa mu masaha 24 gusa. Uyu mutwe uvuga ko icyo gitero cyahitanye abasivili benshi ndetse kigasenya byinshi.
AFC/M23 yatangaje kandi ko izakomeza kurinda abaturage ba Minembwe n’utundi duce duturanye, ikavuga ko itazemera ibikorwa ibyo ari byo byose igaragaza nk’ibigamije kwica abaturage, kubamenesha cyangwa kubatera ubwoba.

P5 ni ihuriro ryari rimaze igihe ritavugwa

P5 ni ihuriro rihuza imitwe itanu ya politiki irwanya Leta y’u Rwanda, irimo RNC, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi na RUD-Urunana, aho Kayumba Nyamwasa ari we uyobora ibikorwa bya gisirikare.
Mu myaka yashize, iri huriro ryakoraga mu burasirazuba bwa RDC aho ryateguriraga ibikorwa bya gisirikare.
Ryatangiye gucika intege nyuma y’ifatwa rya Maj (Rtd) Habib Mudathiru mu 2019, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare ndetse no gushaka abarwanyi bashya.
Nyuma y’ifatwa ry’abarwanyi ba RUD-Urunana bagabye igitero mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019, P5 ntiyongeye kuvugwa cyane, bituma benshi bakeka ko yari yarazimye.
Icyakora, mu mwaka ushize yongeye kugaragara.
Mu Ugushyingo 2025, Alexis Mugisha Nkurunziza, Visi Perezida wa MDRP-Twirwaneho ushinzwe politiki, imiyoborere na dipolomasi, yatangaje ko bamwe mu barwanyi ba P5 basubiye muri Kivu y’Amajyepfo bakorana na Leta ya RDC.
Yanavuze ko bagezeyo babifashijwemo na Leta y’u Burundi, ndetse ko bamwe bari bambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi, abandi bagikomeje guhabwa imyitozo muri icyo gihugu.

Yagize ati:

“Amakuru ava mu nzego zizewe avuga ko ingabo za P5 atari nyinshi cyane ariko zitari nke zo kugira nabi. Ziri mu misozi miremire ariko zambaye impuzankano y’Abarundi, izindi zikaba zitorezwa i Burundi.”

Mu bihe bitandukanye, Kayumba Nyamwasa n’abo bakorana bakomeje gutangaza ko bagifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kugeza ubu, mu Burundi no muri RDC hakomeje gukorera imitwe irimo FDLR, P5, CNRD-FLN na RUD-Urunana, aho imwe muri yo iyoborwa n’abantu bashinjwa gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Intego yabo isa n’ugushaka kwegera umupaka w’u Rwanda

Mu isesengura ry’ibi bikorwa, biragaragara ko P5 ishobora kuba iri gushaka kwisuganya mu bice biri hafi y’ibigenzurwa na AFC/M23 kugira ngo yegere umupaka w’u Rwanda.

Ibyo bishobora kuyifasha gutegura cyangwa koroshya ibitero bishobora kwambuka umupaka, cyane cyane mu gihe yaba ikomeje gukorana n’andi matsinda yitwaje intwaro akorera muri RDC.

Ibi bibaye nyuma y’uko RDC ikajije ubufasha kuri FDLR

Kwinjira kwa P5 muri uru rugamba bibaye nyuma y’amakuru avuga ko Leta ya Kinshasa yakajije ibikorwa byo gufasha umutwe wa FDLR.

Hari amakuru yizewe avuga ko mu ntangiriro za Kamena 2026, Col. Christopher Mukubwa Buli, ukorera mu Ishami rya Gisirikare ryo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya RDC (Maison Militaire), yayoboye inama nyinshi zabereye ku kigo cya gisirikare cya Pinga muri Walikale.

Iyo nama yahuje abayobozi ba FARDC, FDLR n’indi mitwe irwanya u Rwanda, harimo n’iyobowe na Fabien Singaye, umukwe wa Félicien Kabuga.

Mu byaganiriweho harimo:

1. Kwinjiza abarwanyi ba FDLR muri Wazalendo.

2. Kurinda abayobozi ba FDLR mu gihe Amerika yakongera igitutu kuri Kinshasa.

3. Gukomeza guha FDLR imyitozo n’ibikoresho bya gisirikare.

4. Kuyigumisha hafi y’umupaka w’u Rwanda.Gutegura ibitero byerekeza mu turere twa Rubavu na Musanze.

FDLR iracyafatwa nk’ikibazo gikomeye ku Rwanda

Rubavu yigeze kugabwaho ibitero bikomeye mu 2025, byahitanye abasivili 16, abandi 177 barakomereka.


Musanze na yo yagabweho ibitero mu 2019 mu Kinigi, bihitana abaturage barenga 10.
Mu myaka isaga 30 ishize, FDLR yagabye ibitero birenga 20 ku butaka bw’u Rwanda.


U Rwanda rwakomeje gusobanura ko uyu mutwe ugiteye ikibazo gikomeye ku mutekano warwo, ari na yo mpamvu rwashyizeho ingamba z’umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC.

Nubwo Amerika yafatiye ibihano bamwe mu basirikare b’u Rwanda ivuga ko igamije gushyira igitutu ku ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, abasirikare ba FARDC n’abayobozi bavugwaho gukorana na FDLR ntibigeze bafatirwa ibihano.


Abasesenguzi batandukanye bavuga ko gushyira igitutu ku Rwanda no kuri AFC/M23 gusa, mu gihe ikibazo cya FDLR kidakemuwe, bidashobora kugeza ku mahoro arambye mu karere.


Amakuru akomeza kuvuga ko mu nama zabereye i Pinga harimo kandi Col. Franck Mutunda Kapamba, Col. Solomon Tokolonga, Brig. Gen. Bernard Hitimana (Mutunzi) na Col. Pierre Célestin Rurakabije (Guillaume Simba).


Aba bayobozi bamwe muri bo bashinjwa kugira uruhare mu guha FDLR intwaro n’amasasu ndetse no gukomeza ibikorwa byo kuyishyigikira mu burasirazuba bwa RDC.
Raporo ya Human Rights Watch yo mu 2022 na yo yigeze kuvuga ko hari ubufatanye hagati ya bamwe mu basirikare ba FARDC n’abarwanyi ba FDLR, aho byavuzwe ko FDLR yahawe amasasu menshi mu gace ka Kazaroho.


Mbere y’amezi abiri kandi, amagana y’abarwanyi ba FDLR na CMC/FDP bongeye kujyanwa ku rugamba muri Rumangabo na Rugari bafatanyije na FARDC.


Ibi byose byatumye bamwe mu basesenguzi babona ko kugaragara kwa P5 ku rugamba rwa Minembwe bishobora kuba ari kimwe mu bimenyetso by’uko ihuriro rirwanya AFC/M23 rikomeje kwagurwa, mu gihe impungenge z’uko imitwe irwanya u Rwanda yakomeza kwegera umupaka zikomeje kuvugwa.

  • 0
  • 0
  • 0
  • 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *