Kinshasa, RDC – Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yashyikirije Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (International Court of Justice – ICJ) ikirego irega Repubulika y’u Rwanda, irushinja kurenga ku masezerano mpuzamahanga atandukanye mu gihe cy’amakimbirane amaze imyaka myinshi abera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 26 Kamena 2026, Guverinoma ya RDC yavuze ko yasabye ICJ kwemeza ko u Rwanda rufite inshingano mpuzamahanga ku bikorwa ivuga ko byarenze ku mategeko mpuzamahanga.

Mu masezerano RDC ivuga ko u Rwanda rwarenzeho harimo Amasezerano yo Gukumira no Guhana Jenoside yo mu 1948, Amasezerano Mpuzamahanga yo Gukuraho Ivangura rishingiye ku Bwoko, Amasezerano yo Gukuraho Ivangura Rikorerwa Abagore, ndetse n’Amasezerano yo Kurwanya Iyicarubozo n’Ibindi Bihano cyangwa Imyitwarire y’Ubugome, Itesha Agaciro cyangwa Itemewe ku Muntu.
Guverinoma ya RDC ivuga ko abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu bamaze imyaka irenga 30 bahura n’ubwicanyi, iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwimurwa ku gahato n’ibindi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.Muri iri tangazo, Kinshasa ishinja kandi ingabo z’u Rwanda (RDF/APR) n’imitwe yitwaje intwaro ivuga ko yashyigikiwe cyangwa yagenzurwaga n’u Rwanda, kuba zarakoreye ibikorwa bya gisirikare binyuranyije n’amategeko ku butaka bwa RDC kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
RDC ivuga ko muri iyo mitwe harimo AFDL, RCD, CNDP na M23/AFC, ikavuga ko ibikorwa byayo byibasiye abaturage, inkambi z’impunzi, imidugudu n’imijyi yo mu burasirazuba bwa Congo, bikaviramo abantu benshi gupfa, abandi bagahunga ndetse hakabaho ihonyorwa rikomeye ry’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.
Mu byo RDC isaba Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera harimo gutegeka ko ibikorwa ivuga ko binyuranyije n’amategeko bihagarara, gutanga icyizere cy’uko bitazongera kubaho, no gutegeka u Rwanda gutanga indishyi kuri Leta ya Congo ndetse no ku baturage bavuga ko bahohotewe.Guverinoma ya RDC yavuze ko gufungura uru rubanza bigamije gushakira ibisubizo binyuze mu mategeko mpuzamahanga no gukomeza guharanira ko ababazwa ku byaha mpuzamahanga baryozwa ibyo bakekwaho.
Kugeza ubu, Guverinoma y’u Rwanda ntabwo yari yatangaza ku mugaragaro icyo ivuga kuri iki kirego gishya cyashyikirijwe Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera. Nibitangazwa, turabibagezaho.
- 0
- 0
- 0
- 0