Perezida Kagame yavuze ku bahoze ari abakomeye mu butegetsi barimo Kayumba Na Karegeya: Asobanuye Ibyabo

screenshot 20260627 161934

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko kwifuza kuyobora igihugu cyangwa kuba Perezida atari icyaha, ahubwo ikibazo gikomeye ari igihe umuntu ashaka kugera ku butegetsi akoresheje inzira zo kugambanira igihugu cyangwa akifashishwa n’abagifitiye imigambi mibi.

Yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika, yabereye muri Intare Arena, yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abantu bamwe bari bafite imyanya ikomeye mu buyobozi, ariko nyuma baza guhinduka ibikoresho by’abari hanze bifuzaga guhungabanya u Rwanda.Yavuze ko bamwe mu banyapolitiki n’abayobozi bahoraga bashishikarizwa n’abanyamahanga kwibona nk’abashobora gusimbura ubuyobozi buriho.

“Hari abari hano, abaminisitiri birirwaga babwirwa n’abantu bo hanze b’ibikoresho, bakaza bakabwira umuntu bati ‘Ariko wowe buriya ntiwaba Perezida?’ Akabwira abantu batanu, icumi ngo ‘Ntibaba ba Perezida’. Ntabwo baba ba Perezida umunsi umwe bose icyarimwe.”

Perezida Kagame yasobanuye ko buri muntu ashobora kugira inzozi zo kuzayobora igihugu, kandi ko ibyo ubwabyo nta kibazo birimo.

Icyakora, yavuze ko ikibazo gitangira igihe umuntu ahitamo inzira mbi zirimo ubugambanyi cyangwa gukorana n’abashaka gusenya igihugu kugira ngo agere ku butegetsi.


Muri abo yatanzeho urugero harimo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya na Théogène Rudasingwa.


Yagize ati:


“Abo bose mureba bamwe baba hanze, abitwa ba Kayumba, abapfuye ba Karegeya, abitwa ba Rudasingwa, harimo n’abandi benshi. Bari abacuruzi, abacuruzi na bo bamwe tubonamo ba Perezida ntacyo bitwaye. Nta n’icyo bitwaye, ariko bakanibonamo abazategeka ba Perezida.”

Perezida Kagame yanagarutse ku kibazo cy’abantu bafite ubushobozi mu bukungu bashobora kwifuza kugenzura ubuyobozi, avuga ko hari abashakaga ko Perezida aba umuntu bayobora uko bishakiye.

Yavuze ko abo bantu bashoboraga kwifuza gutegeka Perezida uwo agomba kugena nka Minisitiri cyangwa Meya, ariko ashimangira ko ibyo bitigeze byemerwa mu Rwanda rwubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati:

“Nkaba ndi aha ndi Perezida ariko nkoreshwa n’umucuruzi. Akaza mu gitondo akambwira ngo ‘Uyu ntabwo nkimushaka ko aba Meya, uyu ntabwo nkimushaka ko aba Minisitiri, hari abandi mfite.’ Ibyo byabayeho murabizi, ariko ntabwo byabayeho muri uru Rwanda rushya. Ntabwo byashoboka.”

Yashimangiye ko ubuyobozi bw’u Rwanda budakwiye kuba igikoresho cy’umuntu ku giti cye, itsinda ry’abacuruzi cyangwa abanyamahanga bafite inyungu zabo bwite, ahubwo ko bugomba guhora bukorera inyungu z’Abanyarwanda bose.

Mu gusoza ijambo rye, Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Unity Club Intwararumuri mu gufasha Abanyarwanda kuva mu mitekerereze n’imyitwarire yabasubiza mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Yavuze ko kubohoka mu mitekerereze mibi no kwicuza amakosa ari imwe mu nkingi zikomeye zubaka ubumwe n’iterambere rirambye.

Yagize ati:

“Unity Club ikintu yadukoreye cyiza ni ugufasha abantu guhambuka, umuntu akarekura icyakubayemo, icyakugenzemo, icyakurayemo kiganisha mu mateka mabi. Iyo umuntu akagiheba kikamuvamo, bimufasha kandi bikanafasha n’abandi. Ni nko kwicuza.”

Perezida Kagame yasoje ashimangira ko u Rwanda rukomeje kubaka ubuyobozi bushingiye ku nyungu z’igihugu, aho uwifuza kuyobora wese akwiriye kubikora mu mucyo, yubaha amategeko kandi ashyira imbere inyungu rusange aho gukurikira inyungu ze bwite cyangwa iz’abamushyigikiye.

  • 0
  • 0
  • 0
  • 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *