U Bufaransa: Achraf Hakimi arashinjwa gufata ku ngufu akaba agiye kuburanishwa kuri ibyo byaha aregwa.

screenshot 20260619 123134

Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Bufaransa rwemeje kuri uyu wa Gatanu ko umukinnyi w’umunya-Maroke Achraf Hakimi, ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), agomba kujya mu rubanza aho aregwa icyaha cyo gufata ku ngufu umugore mu mwaka wa 2023.

Hakimi, umwe mu bakinnyi b’ingenzi b’ikipe y’igihugu ya Maroc ndetse na PSG, akomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko nta cyaha yakoze.

Iki cyemezo cy’urukiko gisobanuye ko dosiye y’iperereza yagaragaye ifite ibimenyetso bihagije kugira ngo urubanza rwuzuye rutangire, aho urukiko ruzasuzuma ukuri kw’ibyabaye n’uruhare rwa Hakimi muri ibyo birego.

Urubanza ruzaba ari amahirwe ku mpande zombi yo gutanga ibimenyetso n’ubuhamya, mbere y’uko hafatwa umwanzuro wa nyuma ku byaha aregwa.

Kugeza ubu, Hakimi akomeza gufatwa nk’umwere nk’uko amategeko abiteganya, kugeza igihe urukiko ruzaba rwamuhamije icyaha mu buryo budasubirwaho.

Muri Gashyantare 2023, uyu mugore utarashatse ko umwirondoro we ujya ahagaragara yari afite imyaka 24, icyo gihe yabwiye polisi yo mu gace ka Val-de-Marne, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Paris, ko Achraf Hakimi yamufashe ku ngufu.

Uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wa Paris Saint-Germain (PSG) akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Maroc, iri bukine umukino wayo wa kabiri mu Gikombe cy’Isi cya 2026 na Scotland kuri uyu wa Gatanu, yakomeje guhakana ibi birego kuva byatangira.

Nyuma gato y’uko Urukiko rw’Ubujurire rwa Versailles rutangaje icyemezo cyarwo, Hakimi yanditse ku rubuga rwa X ko yari “ategereje uru rubanza kuva ku munsi wa mbere.”

Yagize ati: “Amaherezo ngiye kubona uburyo bwo kuvuga no kwisobanura.”

Kugeza ubu, itariki urubanza ruzatangirira mu rukiko mpanabyaha rwo mu ishami rya Hauts-de-Seine ntiratangazwa.

Me Fanny Colin, umwunganizi wa Hakimimu by’amategeko, yavuze ko iki cyemezo cyari gitegerejwe kandi ko nta kigaragaza ko umukiriya we yahamwa icyaha.

Yagize ati: “Uru rubanza rwari rutegerejwe cyane. Nta na kimwe kigaragaza ko ahamwa n’icyaha icyo ari cyo cyose, kandi akomeje gushikama ku kwisobanura kwe.”

Ku ruhande rw’urega, umunyamategeko Rachel-Flore Pardo yavuze ko icyemezo cy’urukiko cyahaye umukiliya we “ihumure n’icyizere.”

Nk’uko uwahohotewe abivuga, yamenyaniye na Hakimi kuri Instagram muri Mutarama 2023, nyuma aza kujya iwe mu rugo yifashishije tagisi yari yatumijwe n’uwo mukinnyi.

Yavuze ko Hakimi yamusomye, amukoraho atabimuhereye uburenganzira, nyuma akamufata ku ngufu.

Uyu mugore yavuze ko yabashije kumwigobotora, hanyuma akohereza ubutumwa bugufi inshuti ye, yahise iza kumutwara.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru bwa mbere cyasohotse muri Mediapart ku wa Kane, uyu mugore wakoresheje izina ry’ibanga rya Jeanne, yavuze ko yifuza ko urubanza rubaho kugira ngo abone uko yiregura no kumvwa.

Yagize ati: “Ndashaka kwisobanura. Ndashaka ko abantu banyizera.”

Hakimi akomeje guhakana ibyo aregwa, kandi nk’uko amategeko abiteganya, aracyafatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko ruzaba rwamuhamije icyaha.

  • 0
  • 0
  • 0
  • 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *