Nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibonye inota inganyije (1-1) mu mukino wayihuje na Portugal mu Gikombe cy’Isi wabereye i Houston ku wa 17 Kamena, Perezida Félix Tshisekedi yahuye n’Abanyekongo baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yitabiriye uwo mukino.
Nubwo ibiganiro byatangiye bishimira intsinzi n’imikinire myiza y’Ikipe y’Igihugu ya Congo, Les Léopards, byahise bihindukirira ku bibazo by’umutekano bikomeje kwibasira uburasirazuba bw’iki gihugu ndetse no kunenga uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila ubu wifatanyije n’ishyaka rirwanya ubutegetsi bwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Mu ijambo ryateje impaka n’uburakari, Umukuru w’Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gushimangira ko yifuza gukomeza ibikorwa bya gisirikare bigamije kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu, kuri ubu igenzurwa n’umutwe wa politiki n’igisirikare wa AFC-M23.
Aya magambo aje mu gihe impande zombi ziri mu biganiro byo kugabanya amakimbirane no guhagarika imirwano, bikorwa ku bufasha bw’abahuza mpuzamahanga.
Tshisekedi yagize ati: “Ingabo zacu zirimo gutsinda abanzi bacu. Bavandimwe bacu bari kwizihiza uyu munsi muri Goma na Bukavu, ndababwira ko vuba aha twese tuzongera guhura.”
Perezida Félix Tshisekedi yanibasiye bikomeye Joseph Kabila, uwo yasimbuye ku butegetsi, aho yanamwise “imbwa”, amagambo yakiriwe nabi n’abatari bake.
Aya magambo yamaganwe n’abanyapolitiki benshi bo muri Congo, barimo Bienvenue Matumo wo mu ihuriro Save the DRC na Richard Muyej wahoze ari Guverineri w’Intara ya Lualaba ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu. Bavuze ko ayo magambo yuje agasuzuguro, adakwiriye kandi atajyanye n’inshingano z’Umukuru w’Igihugu.
Ibyatangajwe na Tshisekedi byababaje cyane abagiza umutwe wa AFC-M23, aho ibifata nk’ubutumwa bunyuranyije n’imihigo y’amahoro iri kuganirwaho.
Ku rubuga rwa X, Umuvugizi wa AFC-M23, Lawrence Kanyuka, yashinje Perezida wa DR Congo kuva ku murongo w’ibiganiro by’amahoro no guhitamo inzira yo guhangana aho gushaka ubwumvikane.
Mu butumwa burebure bwiswe “Ordo ab Chao” (bisobanura ngo “Mu kavuyo hazavamo gahunda nshya”), AFC-M23 yavuze ko amagambo ya Perezida agaragaza kutubahiriza ibyo yemeye mu biganiro by’amahoro.
Uyu mutwe uvuga ko ayo magambo akongeza amacakubiri hagati y’Abanyekongo, agateza ubushyamirane bushingiye ku moko n’amatsinda atandukanye ndetse akanagaragaza imyitwarire y’intambara.
Lawrence Kanyuka yagize ati: “Abanyekongo, abahuza b’amahoro n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bari kubona amagambo yavugiwe i Houston.” Yongeyeho ko AFC-M23 ikomeje kwiyemeza kurinda abaturage batuye mu duce igenzura.
Uyu mutwe wa politiki n’igisirikare wanongeye gushimangira intego yawo yo kubaka “gahunda nshya” ishingiye ku kubahiriza amategeko, uburinganire bw’abaturage bose no gushimangira ubumwe bw’Igihugu, ndetse unizeza gukomeza kurinda abaturage, imitungo yabo n’icyubahiro cyabo nta vangura.
Iri hangana ry’amagambo rije mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba.
Nubwo hari gahunda zo guhagarika imirwano n’ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, imirwano iracyakomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho Ingabo za RDC (FARDC), zifatanyije n’Ingabo z’u Burundi, FBNB ndetse n’imitwe ya Wazalendo, zikomeje ibikorwa bya gisirikare byo guhangana na AFC-M23.
- 0
- 0
- 0
- 0