U Burusiya bwagabye igitero cya misile ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv kuri uyu wa kane tariki 18 Kamena 2026 nk’uko abayobozi b’inzego z’ibanze babitangaje, banasaba abaturage kwihutira kujya ahantu harinzwe. Ibi byabaye amasaha make nyuma y’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, avuganye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ndetse n’abandi bayobozi b’u Burayi.
Umunyamakuru wa Reuters uri i Kyiv yavuze ko yumvise urusaku rw’iturika rikomeye, mu gihe abayobozi b’umujyi wa Sumy uri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine batangaje ko umuntu umwe yapfuye mu gitero cy’indege zitagira abapilote (drones). Muri icyo gihe kandi, hatanzwe impuruza y’ibitero byo mu kirere mu bice byinshi by’igihugu.
Mu butumwa yashyize kuri Telegram mu gitondo cyo ku wa Kane, uahagarariye ubuyobozi bwa gisirikare bwa Kyiv, Tymur Tkachenko, yagize ati:
“Umwanzi ari kugaba ibitero bya misile za balisitike ku murwa mukuru. Mugume ahantu hatekanye kugeza igihe impuruza y’ibitero byo mu kirere irangiriye!”
Mu Bufaransa, Zelenskiy yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, nyuma yo guhura n’abandi bayobozi bitabiriye inama y’itsinda rya G7.
Yavuze ko ibyo biganiro byari “ibiganiro byo guhuza imirongo” mu rwego rwo gushaka uburyo intambara y’u Burusiya kuri Ukraine imaze imyaka irenga ine yarangira.
Igitero cyagabwe kuri Kyiv, ni icya kabiri mu bitero byo mu kirere u Burusiya bugabye muri iki cyumweru. Ku wa Mbere, ikigo cy’abihaye Imana kimaze imyaka 1,000, kikaba ari ikimenyetso cy’umurage wa Ukraine mu by’umwuka n’umuco, cyangijwe bikomeye mu gitero gikomeye cy’u Burusiya cyahitanye abantu 10, byatumye abayobozi b’u Burayi bamagana icyo gikorwa.
Ku wa Gatatu, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko u Burusiya buri gutakaza abasirikare benshi kurusha Ukraine, nyuma y’uko yari amaze kuvuga ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, bombi basa n’abiteguye kugira icyo bakora kugira ngo intambara irangire.

Kremlin yavuze muri iki cyumweru ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, atigeze aganira ku bishoboka ko yahura na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, mu biganiro aheruka kugirana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri telefoni. U Burusiya bwakomeje kuvuga ko ari Ukraine iri gutsindwa muri iyi ntambara.
Mu mujyi wa Enerhodar muri Ukraine, ahatuye benshi mu bakozi b’uruganda rukora ingufu za kirimbuzi rwa Zaporizhzhia ruri mu maboko y’u Burusiya, umuyobozi w’umujyi washyizweho n’u Burusiya, Maksim Pukhov, yatangaje kuri Telegram ko ibitero bya Ukraine byahitanye umuntu umwe ndetse bigakomerekeramo abandi bane.
Mu karere ka Belgorod mu Burusiya gaherereye ku mupaka na Ukraine, abayobozi baho bavuze ko igitero cy’indege itagira umupilote (drone) cya Ukraine cyahitanye umugabo umwe wari uri mu modoka ye.
Ku wa Gatatu, Moscou yari yashinje Ukraine kugaba igitero ku modoka itwara abanyeshuri bo muri Belarus, ariko Kyiv ivuga ko ayo makuru ari “ibinyoma”.
Reuters yavuze ko itashoboye kwigenzaho yigenga ayo makuru yatanzwe n’impande zombi.
U Burusiya na Ukraine bahakana ko bagambiriye kwibasira abasivili muri iyi ntambara yatangiye mu 2022 ubwo u Burusiya bwatangizaga igitero cyagutse kuri Ukraine.
- 0
- 0
- 0
- 0