UK: Minisitiri w’intebe Keir Starmer Biravugwa ko agiye kwegura nyuma yuko mugenzi we Andy Burnham ari guhabwa amahirwe yo kumukura kuri uyu mwanya.

screenshot 20260621 215123

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, ari gusuzuma niba yakwegura mu minsi mike iri imbere, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye, mu gihe akomeje gushyirwaho igitutu gikomeye n’abo mu Ishyaka rye rya Labour nyuma y’aho mukeba we, Andy Burnham, atsinze amatora k’umwanya w’umudepite ku majwi menshi.

Byitezwe ko Starmer ashobora gutangaza igihe azegurira ku buyobozi guhera ku wa Mbere, ari na wo munsi Burnham azarahirira kuba umudepite nyuma yo gutsinda amatora yabaye ku wa Kane ku majwi menshi. Uwo musaruro uvugwa ko watumye bamwe mu bayobozi bakomeye ba Labour, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Yvette Cooper, basaba Starmer kuva ku buyobozi.

Iyegura rya Starmer ryatuma u Bwongereza bubona Minisitiri w’Intebe wa karindwi mu gihe cy’imyaka icumi gusa, ibintu byaba bibaye ku muvuduko udasanzwe mu mateka ya politiki y’iki gihugu muri iki gihe.

Starmer amaze amezi menshi ashyirwaho igitutu cyo kwegura kubera gukomeza gutakaza icyizere mu baturage, amakosa mu miyoborere no mu ifatwa ry’ibyemezo bya politiki, ndetse n’uruhererekane rw’amakimbirane n’ibirego byagiye bimuvugwaho.

Muri Gashyantare, Minisitiri w’Intebe yahuye n’igitutu gikomeye nyuma y’uko inyandiko zizwi nka Epstein files zigaragaje amakuru yerekeye Peter Mandelson, uwo Starmer yari yarashyizeho nk’Ambasaderi w’u Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2024.

Andy Burnham, umaze kuba Meya w’Intara ya Greater Manchester kuva mu 2017, yamaze gutangaza ko afite umugambi wo guhatanira kuyobora Ishyaka rya Labour, rikomeje guhura n’ibibazo byo gutakaza igikundiro muri rubanda. Mu ijambo yavuze nyuma yo gutsinda amatora kuri uyu mwanya w’umudepite, yavuze ko iri shyaka rifite “amahirwe ya nyuma yo kwikosora no guhinduka.”

1800x1200

Naramuka atsindiye kuyobora Labour, Burnham yahita aba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, kuko iri shyaka rifite ubwiganze busesuye bw’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ubushakashatsi bw’ibipimo by’imyumvire y’abaturage bugaragaza ko Starmer atagikunzwe cyane n’abaturage.

Ikigo mpuzamahanga YouGov, gikora ubushakashatsi ku bitekerezo by’abaturage no gusesengura amakuru, gitangaza ko Abongereza bangana na 19% gusa ari bo bafite imyumvire myiza kuri Minisitiri w’Intebe Starmer. Nanone kandi, aza ku mwanya wa cyenda mu banyapolitiki b’Ishyaka rya Labour bakunzwe kurusha abandi.

Starmer yakomeje gushimangira ko azahangana n’igerageza iryo ari ryo ryose ryo kumukura ku buyobozi.

Icyakora, intsinzi ikomeye Andy Burnham yagize mu matora mu gace ka Makerfield, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Bwongereza, aho hafi yikubye kabiri ubwiganze Ishyaka rya Labour ryari rifite, yakajije igitutu kiri imbere mu ishyaka gisaba Starmer kwegura.

Ku Cyumweru, Minisitiri ushinzwe Ubucuruzi, Peter Kyle, yavuze ko Starmer “ari gufata umwanya wo gutekereza ku miterere ya politiki, ibibazo ndetse n’amahirwe amuri imbere.”

Mu kiganiro yahaye Sky News, Kyle yavuze ko nyuma y’ibiganiro byeruye kandi bitaziguye yagiranye na Starmer ku wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe yakomeje kugisha inama abantu benshi b’ingeri zitandukanye.

Ikinyamakuru The Observer cyanditse ku rupapuro rwacyo rwa mbere ko Starmer ategerejwe kwegura ku wa Mbere, mu gihe The Sunday Telegraph yo cyatangaje ko yiteguye kuva ku buyobozi, gishingiye ku makuru yatanzwe n’abo mu bo bafatanya bya hafi.

Nk’uko The Observer yabyanditse, Starmer ategerejwe gutangaza igihe azava ku buyobozi, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abamwegereye mu mwiherero wabereye i Chequers, icyicaro cyo mu cyaro gikoreshwa na ba Minisitiri b’Intebe b’u Bwongereza.

Ibibazo bye bya politiki byarushijeho gukomera nyuma y’uko Ishyaka rya Labour ritsinzwe bikomeye mu matora y’inzego z’ibanze n’ay’uturere yabereye mu Bwongereza, muri Scotland no muri Wales mu kwezi gushize.

Nyuma y’ayo matora, uwari uhagarariye Makerfield mu Nteko Ishinga Amategeko ku itike ya Labour yeguye kugira ngo Andy Burnham abe ari we wiyamamariza uwo mwanya.

Burnham, wabaye umudepite ndetse akanaba minisitiri muri za guverinoma zari ziyobowe n’abahoze ari ba Minisitiri b’Intebe Tony Blair na Gordon Brown, ategerejwe kurahira nk’umudepite ku wa Mbere.

Uyu munyapolitiki wo mu ruhande rworoheje rw’ibitekerezo bya Labour (soft-left), yongeye kwerekana ko ari umwe mu banyapolitiki bakunzwe cyane muri iri shyaka, nyuma yo gutsinda byoroshye umukandida w’Ishyaka Reform UK, rizwiho politiki y’iburyo bukabije.

Reform UK, riyobowe na Nigel Farage, umwe mu bagize uruhare rukomeye mu bukangurambaga bwa Brexit, ni ryo ryari ryegukanye imyanya yose y’inzego z’ibanze mu gace ka Makerfield mu matora yabaye mu kwezi gushize.

  • 0
  • 0
  • 0
  • 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *