Mu gihe inkunga gakondo y’iterambere itangwa n’ibihugu bikize ikomeje kugabanuka no guhura n’imbogamizi hirya no hino ku isi, u Rwanda ruvuga ko ejo hazaza h’iterambere hashobora kuzashingira cyane ku bihugu byo mu Majyepfo y’Isi (Global South) bifatanya kwigiranaho no gusangira ubunararibonye, aho gukomeza gutegereza inkunga z’abaterankunga.

Ibi byagarutsweho mu nama ya mbere yiga ku bufatanye hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo (South-South Cooperation) na Triangular Cooperation, yabereye i Kigali, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bireke kwibona nk’abategereje ibisubizo biva ikantarange.

Mu magambo ye yagize ati: “Mu myaka yashize, ubufatanye mu iterambere bwagaragaraga nk’ubuva mu bihugu byo mu Majyaruguru bugana mu byo mu Majyepfo; abatanga inkunga bakazifata nk’abarimu, naho abazihabwa bakaba nk’abanyeshuri. Ariko iyo ntabwo yari inkuru yose, kandi si na yo isobanura isi tubamo uyu munsi.”
Abasaga 350 baturutse mu bihugu 45 bitabiriye iyi nama yabereye i Kigali, ihuza ba minisitiri, abadipolomate, ibigo by’iterambere ndetse n’abayobozi b’ibigo byigenga, bagamije kuganira ku buryo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byakorana mu gukemura ibibazo bihuriyeho.
Mu bice byinshi by’isi bikiri mu nzira y’amajyambere, ibihugu bikomeje guhura n’ibibazo birimo imyenda yiyongera, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ubwiyongere bw’ibikenerwa muri serivisi za Leta. Icyakora, inkunga zagenerwaga ibikorwa by’iterambere na zo zigenda zirushaho kuba nke kandi zitanatanga icyizere nk’uko byahoze.
Uburyo bushya bwo kurebera hamwe iterambere
Mu myaka myinshi ishize, ubufatanye mu iterambere bwari bushingiye ku kuba ibihugu bikize ari byo bitanga amafaranga, ubuhanga n’ibisubizo ku bihugu bikennye. Ariko impuguke zivuga ko ubu buryo butakijyanye n’isi ya none.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibisubizo byinshi bifatika ku bibazo byugarije iterambere ku isi ubu biri gutegurwa n’abaturage bo mu bihugu byo mu Majyepfo ubwabo, kuko ari bo babana n’ibyo bibazo buri munsi.
Yagize ati: “Ibisubizo byinshi bifatika, byoroshye gukwirakwiza kandi bidahenze ku bibazo by’iterambere biri kuvuka mu bihugu byo mu Majyepfo, bikaba bitegurwa n’abantu baba hafi y’ibyo bibazo kurusha abandi.”
Yongeye kandi ati: “ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo ntibukiri ubundi buryo bwo gusimbura ubufatanye bwa kera gusa, ahubwo bugenda buhinduka inkingi y’ingenzi y’iterambere ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation, Richard Niwenshuti, yavuze ko u Rwanda rumaze imyaka irindwi rwakira intumwa zirenga 10,500 ziturutse mu bihugu 80, ziza kwiga ku buryo igihugu cyateje imbere imiyoborere myiza, ikoranabuhanga ndetse n’itangwa rya serivisi.
Yasobanuye ko uru ruzinduko rutakigarukira ku kwigira ku Rwanda gusa, ahubwo rugenda ruvamo impinduka zifatika mu bihugu bitandukanye.
Uyu munsi, u Rwanda rurimo gufasha Tchad gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga mu micungire y’imari ya Leta no gukusanya imisoro. Rurimo kandi gukorana na Guinée mu kuvugurura uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta, rugafatanya na Eswatini mu kunoza imicungire y’imari ya Leta, ndetse rukanafasha Jamaica kuvugurura uburyo inkiko zikora hifashishijwe ikoranabuhanga.
Niwenshuti yavuze ko ubwo bufatanye bugaragaza ko ibihugu byo mu Majyepfo bifite ubushobozi bwo kwigiranaho no kwihutisha iterambere bihuriyeho.
Yagize ati: “Iyi mikoranire ishingiye ku gusangira ibisubizo byamaze kugeragezwa no gutanga umusaruro, igaragaza ko ibihugu byo mu Majyepfo byiteguye kwigiranaho no guteza imbere imibereho y’abaturage babyo.”
Umuhuzabikorwa wa Loni mu Rwanda akaba n’uhagarariye UNDP, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, yavuze ko ikibazo gikomeye atari ugusangira ubumenyi gusa, ahubwo ari ukureba niba ubwo bumenyi bushyirwa mu bikorwa.
Yabajije ati: “Twakora iki kugira ngo amasomo abantu baza kwigira hano adasigara hano?”
Yatanze urugero rwa gahunda ya YouthConnekt, uburyo bw’abajyanama b’ubuzima (Community Health Workers) ndetse na serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko ibyo byose byamaze gukurura ibihugu byinshi bishaka kubyigiraho.
Yashimangiye ko ubufatanye budashobora kugenda neza hatabayeho icyizere abaturage bafitiye inzego za Leta.
Agaruka ku buryo u Rwanda rwitwaye mu gihe rwahanganaga n’icyorezo cya Marburg, yavuze ko icyizere abaturage bari bafitiye inzego za Leta cyafashije igihugu gukomeza gutuza no guhangana n’icyo kibazo.
Yagize ati: “Ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo ntibushobora gutsinda mu gihe nta cyizere kiri hagati y’abafatanyabikorwa.”
Ikimenyetso gikomeye cyerekana ko ubu bufatanye bugiye kwinjira mu cyiciro gishya cyatangajwe na Dima Al-Khatib, uyobora Ibiro bya Loni bishinzwe Ubufatanye hagati y’Ibihugu byo mu Majyepfo.
Yatangaje ko Loni iri gutegura ishyirwaho ry’Ihuriro Mpuzamahanga rishya rizahuza ibihugu, ibigo by’iterambere, ibigo by’imari n’ibigo by’ubushakashatsi, hagamijwe kwihutisha ubufatanye no gusangira ibisubizo ku bibazo by’iterambere.
Ibi bibaye mu gihe umugabane wa Afurika ukomeje kugira uruhare runini mu iterambere ry’isi. Imibare ya Loni igaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’ibisubizo birenga 1,000 byanditswe nk’ibyaturutse mu bihugu byo mu Majyepfo bikomoka muri Afurika. Byongeye kandi, biteganyijwe ko ubukungu bwa Afurika buzakomeza kuzamuka ku kigero kiri hejuru y’impuzandengo y’isi mu myaka iri imbere.
Al-Khatib yavuze ko ikibazo gisigaye ari ukwagura ibisubizo byagaragaye ko bikora neza, kunoza ubufatanye no guhuza imbaraga z’abafatanyabikorwa.
Mu gihe inkunga mpuzamahanga igenda igabanuka kandi ibihugu bikaba bishakisha ibisubizo bihendutse kandi byamaze kugaragaza umusaruro, u Rwanda ruvuga ko ibisubizo byinshi bishobora kuba bisanzwe biboneka mu bihugu byo mu Majyepfo ubwabyo.
Kandi niba ibiganiro byabereye i Kigali ari ikimenyetso, igice gishya cy’iterambere ku isi gishobora kuzashingira cyane ku bihugu bifatanya nk’abafatanyabikorwa binganya ubushobozi, aho gushingira gusa ku baterankunga bo mu bihugu bikize.
- 0
- 0
- 0
- 0