Ku wa 19 Kamena, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yahaye umuyobozi wa Belarus Alexander Lukashenko integuza y’icyumweru kimwe, amusaba gukuraho ibikoresho byose bifasha u Burusiya kuyobora ibitero bya drones. Yavuze ko nibitaba ibyo, Ukraine izagaba ibitero ku butaka bwa Belarus.
Yagize ati: “Nadakora ibyo mu cyumweru kimwe, tuzabikora twe ubwacu. Icyumweru kirahagije kugira ngo abikore.”
Kuva mu minsi ya mbere u Burusiya butangiye intambara muri Ukraine, Kyiv n’abafatanyabikorwa bayo bo mu Burengerazuba, barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na NATO, bakomeje kuburira ko intego za Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin zitazagarukira ku mipaka ya Ukraine. Bavuze ko u Burusiya nibutahagarikwa, bushobora no kugaba ibitero ku bindi bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi ndetse no ku banyamuryango ba NATO. Ubwongereza, bushingiye ku makuru y’ubutasi bwabwo ndetse bunahuza ijwi n’abandi bayobozi b’i Burayi, bwatangaje ko u Burusiya bwaba bwiteguye kugaba ibindi bitero mu gihe kiri imbere.
Ariko muri iki gihe, impungenge zo kwaguka kw’intambara zituruka cyane kuri Ukraine, cyane cyane mu bice bibiri: ibihugu bya Baltique na Belarus.
Ku wa 19 Gicurasi, indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-16 ya Romania yari icumbikiwe muri Lithuania yarashe drone ya Ukraine yari yinjiye mu kirere cya Estonia nyuma yo kunyura mu kirere cya Latvia. Si bwo bwa mbere drone ya Ukraine inyuze mu kirere cy’igihugu cyo muri Baltique.

U Burusiya bushinja ibihugu bya Baltique kwemerera ingabo za Ukraine gukoresha ibyo bwita inzira zo mu kirere, zituma drones zigerayo vuba mu bice by’imbere by’u Burusiya kandi zikagira ubushobozi bwo kugaba ibitero neza.
Mu gusubiza ibyo birego, ibihugu bya Baltique byavuze ko u Burusiya bubeshya, naho Kyiv ishimangira ko Ukraine itigeze isaba gukoresha ikirere cyabyo muri ubwo buryo.
Ikindi kibazo gifatwa nk’ikomeye ni ikirego cy’u Burusiya kivuga ko Ukraine ikorana na Latvia kugira ngo drones zayo zoherezwe zivuye ku butaka bw’icyo gihugu. Intumwa ya Latvia mu Nama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko ibyo birego ari ibihimbano byuzuye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Latvia, Baiba Braže, na we yavuze ko ari ubukangurambaga bw’ibinyoma bugamije gusebya igihugu cye.
Ibihugu bya Latvia, Lithuania na Estonia ni abanyamuryango ba NATO. Perezida Putin yaburiye ko u Burusiya buzafata aho ari ho hose drones za Ukraine zituruka nk’intego zemewe z’ibitero, kabone n’iyo zaba zituruka mu bihugu bya Baltique.
Ibi bishobora gukururira NATO, harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kwinjira mu ntambara yeruye n’u Burusiya.
Urwego rw’Ubutasi bw’Ububanyi n’Amahanga rw’u Burusiya na rwo rwatangaje ko ibigo bifatirwamo ibyemezo biri ku butaka bwa Latvia bizwi neza aho biherereye, runongeraho ko kuba muri NATO bitazarinda abafasha ibikorwa by’iterabwoba guhanwa.
Abasesenguzi bavuga ko uku guterana amagambo, harimo n’ibikubiye mu mbuzi ziheruka za Zelensky, kugenda kurushaho guteza impungenge.
Mu byo yavuze mu cyumweru gishize, Zelensky yashinje Belarus gushyira sitasiyo enye zifasha gukwirakwiza ibimenyetso by’itumanaho ku minara iri ku butaka bwayo, avuga ko zifasha u Burusiya kuyobora drones zigaba ibitero kuri Ukraine.
Yavuze ko Minsk yamaze kuburirwa binyuze mu nzego z’ubutasi n’iza gisirikare kureka gufasha Abarusiya. Yongeyeho ko u Burusiya buzakomeza gusunika Lukashenko kurushaho muri iyi ntambara, ariko ko Perezida wa Belarus ubu asobanukiwe ko Ukraine izihorera.
Nyuma y’uko Umugaba w’Ingabo za Ukraine zishinzwe drones atangaje ko bamaze kumenya intego zigera kuri 500 ku butaka bwa Belarus kandi ko bazi aho Lukashenko aherereye,”Lukashenko yasubije avuga ko nubwo Ukraine yaba ifite intego 500, Belarus yo ifite intego imwe rukumbi ikomeye kandi ifite amakuru nyayo y’aho iherereye.
Nyuma yaho ariko, Lukashenko yasabye imbabazi ku ruhare yagize mu gukaza umwuka w’amagambo, avuga ko Belarus idateganya kugira igikorwa na kimwe cya gisirikare.
Belarus n’u Burusiya ni abafatanyabikorwa ba hafi kandi bahuriye mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu byombi. Belarus icumbikiye intwaro za kirimbuzi z’u Burusiya zo mu rwego rwa tactique, zigenzurwa n’u Burusiya, kandi ni ku butaka bwayo u Burusiya bwanyujije ibitero byabwo bya mbere kuri Ukraine mu 2022.
Nubwo bimeze bityo ariko, ingabo za Belarus ntizigeze zinjira mu mirwano. Abahanga mu bibazo bya Belarus babwiye Responsible Statecraft ko Lukashenko yakoresheje uburyo bwose bushoboka kugira ngo igihugu cye kitinjira mu ntambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Abo bahanga bavuga ko nubwo Ukraine ifite ishingiro ryo kuvuga ko hari ubufatanye bw’ubutasi hagati ya Belarus n’u Burusiya, harimo amakuru afasha u Burusiya kuyobora drones, ingaruka zabwo zidafite uburemere nk’ubwo Ukraine iri kubigaragaza.
Hagati aho, Ukraine na yo ifite izindi mbogamizi. Nubwo imaze kugaba ibitero byinshi bya drones byageze kure imbere mu Burusiya, ku rugamba ibintu ntibiri kuyigendera neza nk’uko bamwe babitekereza.
Mu minsi ya vuba, u Burusiya bwongereye umuvuduko w’ibitero byabwo, kandi umujyi w’ingenzi wa Kostyantynivka uri mu kaga gakomeye ko kwigarurirwa n’ingabo z’u Burusiya.
Nibiramuka bibaye, intego y’u Burusiya yo kwigarurira intara yose ya Donbas izaba yegerejwe cyane.
Zelensky yavuze ko yifuza ko icyiciro gikomeye cy’intambara cyarangira mbere y’itumba, ndetse anavuga ko hari ibice bimwe bya Ukraine bishobora gushyirwa munsi y’umutaka w’umutekano wa NATO kugira ngo ibyo bishoboke.
Umwarimu wa siyansi ya politiki muri University of Rhode Island, Nicolai Petro, yabwiye Responsible Statecraft ko iterabwoba Zelensky yahaye Belarus rishobora kuba rihuye n’ingamba ze zo gushaka gutuma u Burusiya cyangwa Belarus bigira icyo bikora cyatuma NATO ihita yinjira mu ntambara.
Ariko Petro ashidikanya ko abayobozi b’i Burayi babyemera.
Undi muhanga mu mateka ya gisirikare muri University of Calgary, Alexander Hill, nawe yavuze ko atekereza ko ayo magambo ya Zelensky ari kimwe mu bikorwa bye byo kugerageza kwagura intambara kugira ngo NATO igire uruhare rugaragara kurushaho.
Hari n’abasesenguzi bavuga ko Kyiv ishobora kuba ishaka kohereza ubutumwa kuri Belarus no ku Burayi ko itazihanganira ko Minsk yakomeza kugirana umubano mwiza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu gihe intambara igikomeje.
Ukraine yifuza ko uburyo bushya bw’umutekano bw’i Burayi buzavuka nyuma y’iyi ntambara bwaba uburwanya u Burusiya aho kubushyiramo, kandi gukumira Belarus ni kimwe mu bigize iyo gahunda.
Iyo biza kuba ari ko bimeze, bavuga ko byaba ari ukunanirwa kwigira ku makosa yo mu bihe byashize.
Muri rusange, amakimbirane ajyanye n’ikoreshwa ry’ikirere cy’ibihugu bya Baltique ndetse n’imbuzi Ukraine yahaye Belarus agaragaza ko ibyago byo kwaguka kw’intambara ikarenga u Burusiya na Ukraine bigenda birushaho kwiyongera.
Abahanga bavuga ko bishoboka ko Zelensky atari gukora iterabwoba ryo mu magambo gusa, ahubwo ko ashobora kuba ari kugerageza kureba aho ashobora kugera. Niba nta nzitizi zikomeye ziturutse ku bihugu by’ingenzi by’i Burayi, bavuga ko hari amahirwe menshi ko yakomeza gusunika iyo gahunda ye.
- 0
- 0
- 0
- 0