Ibitero by’ingabo za Ukraine ku birindiro n’ibikorwaremezo by’u Burusiya biri mu gace ka Crimea byatumye habaho ibura ry’amashanyarazi mu mujyi wa Sevastopol, umujyi munini uri kuri icyo kirwa ugenzurwa n’u Burusiya kuva bwacyigarurira mu mwaka wa 2014.
Iki gitero kibaye mu gihe Ukraine ikomeje kongera ibikorwa byo kwibasira ibikorwaremezo by’ingenzi bifasha u Burusiya mu bikorwa bya gisirikare muri Crimea. Mu minsi ishize, ubuyobozi bw’icyo kirwa bwari bwanahagaritse by’agateganyo kugurisha lisansi ku baturage kubera ibura ryayo ryatewe n’ibitero bya Ukraine ku nzira z’ubwikorezi n’ububiko bwa peteroli.
Guverineri wa Sevastopol washyizweho n’u Burusiya, Mikhail Razvozhayev, yatangaje ko ibitero bya Ukraine byibasiye ibikorwa remezo by’amashanyarazi, bituma ibice byinshi by’umujyi bibura umuriro.
Yasabye abaturage gufasha abantu bafite intege nke, gukoresha telefone gusa mu bihe by’ingenzi kugira ngo babike umuriro wa batiri, ndetse no kwirinda gukoresha amashanyarazi menshi igihe azaba agarutse.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati:
“Umwanzi yongeye kugaba igitero cy’ubugambanyi agamije kudukura mu buzima busanzwe no guteza ubwoba abaturage.”
Yongeyeho ko hari uduce tuzamara nta mashanyarazi kugeza nibura ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, mu gihe ubushyuhe muri uwo mujyi buri hafi ya dogere 30°C.
Kubera icyo kibazo, serivisi za trolleybus (bisi zikoresha amashanyarazi) zahagaritswe muri Sevastopol, naho ababyeyi basabwa kugumisha abana mu rugo kugeza ikibazo gikemutse.
Mu gace ka Kherson kari mu maboko y’u Burusiya, na ho habaye ibura ry’amashanyarazi mu bice byinshi, nk’uko byatangajwe na guverineri washyizweho na Moscow, Vladimir Saldo, nubwo atatanze ibisobanuro birambuye ku cyateye icyo kibazo.
Ku rundi ruhande, ibitero bya drones za Ukraine byahitanye abantu babiri mu karere ka Nizhny Novgorod mu Burusiya, kari kure y’umurongo w’imirwano, ndetse undi muntu umwe yicirwa mu karere ka Belgorod gahana imbibi na Ukraine, nk’uko abayobozi b’uturere babitangaje.
Muri Ukraine, ubuyobozi bwatangaje ko umugore w’imyaka 56 y’amavuko yishwe n’igitero cya drone y’u Burusiya mu karere ka Kharkiv.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko mu ijoro ryakeye ingabo zayo zarashe zikamanura drones zirenga 300 za Ukraine.
Na ho Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko u Burusiya bwarashe drones 101 mu ijoro rimwe, muri zo 95 zikaba zararashwe zikangizwa mbere yo kugera ku ntego.
Ku wa Kabiri, Ukraine yatangaje ko yibasiye ikiraro cya gari ya moshi, uruganda rutanga amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo bifatiye runini ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya muri Crimea.
Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Gisirikare wa Ukraine, Mykhailo Fedorov, yavuze ko igihugu cye kiri gukoresha drones mu “gutandukanya Crimea n’ibice by’u Burusiya.”
Yagize ati:
“Birasa n’aho mu gihe cya vuba Crimea ishobora guhinduka nk’ikirwa cyigunze. Ibyo bishobora guteza ingaruka zitunguranye ku Burusiya.”
Hagati aho, ibiganiro biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigamije gushaka umuti w’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine biracyahagaze. Abasesenguzi bavuga ko Washington yibanze cyane ku bibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y’uko Amerika itangiye ibitero kuri Iran mu mpera za Gashyantare, bituma umuhate wo gushakira iherezo intambara yo muri Ukraine ugabanuka.
- 0
- 0
- 0
- 0