Hagati y’imipaka ihuza umujyi wa Goma n’umujyi wa Gisenyi mu Rwanda, ku mupaka wa Petite Barrière, hari akazu k’ibiti kahoze karimo ibintu byinshi, huzuye abacuruzi n’abagenzi bambukaga umupaka buri munsi bajya impande zombi. Ubu, ako kazu nta kintu kagikorerwamo.
Nko muri metero nke uvuye aho, hari akazu k’abasirikare kari mu mabaray’ibendera rya RDC, kareba umupaka umaze imyaka myinshi utunze imibereho y’ibihumbi by’abaturage. Hakurya y’umupaka, hari akandi kazu k’icyatsi kibisi kagaragaza aho winjirira mu mujyi wa Gisenyi.
Kuva ubwo ubuyobozi bwatangazaga ko ku wa 16 Gicurasi habonetse umuntu wemejwe ko arwaye Ebola i Goma, uwo mupaka wahise ufungwa, bituma inzira y’ingenzi y’ubucuruzi yifashishwaga n’ibihumbi by’abaturage batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’iyo mijyi yombi ihagarara.

Abaturage benshi bavuga ko ku wa 17 Gicurasi basubijwe inyuma ubwo bageragezaga kwinjira mu Rwanda.
Muri bo harimo Murielle Ihora, umubyeyi w’abana batatu utunzwe no gucuruza inyanya.
Avuga ko yabyutse mu rukerera yizeye kujya kugura inyanya nshya mu Rwanda ku giciro gito kugira ngo azigarure i Goma azigurishe yungukemo.
Yagize ati: “Ku wa 17 Gicurasi, nari mfite ibitebo byanjye bibiri niteguye kwambuka njya mu Rwanda kugura inyanya ngo nzizane nzizigurishe hano i Goma. Nkimara kuhagera, nabwiwe ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwafunze umupaka.”
Kubera ko atagishoboye gukomeza ubucuruzi bwe busanzwe, Ihora ubu ajya gushakira inyanya mu byaro bituranye, birimo Minova, iherereye nko mu bilometero 30 mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Inkuru ye ni imwe mu zigenda zirushaho kuba nyinshi mu mujyi wa Goma, aho ubucuruzi bwambukiranya umupaka ari bwo butunze imiryango itabarika.
Nk’uko bigaragazwa n’ikigereranyo cya Banki y’Isi cyo mu mwaka wa 2015, hagati y’abantu 20,000 na 30,000 bambuka buri munsi ku mupaka wa Petite Barrière i Goma, benshi muri bo bakaba bakora ubucuruzi buciriritse.
Ku baturage benshi bo mu mijyi ya Goma na Gisenyi, uwo mupaka ni wo shingiro ry’ubucuruzi bwabo bwa buri munsi ndetse n’isoko nyamukuru ry’ibibatunga n’imiryango yabo.
Ubuzima rusange n’imibereho y’abaturage
Mu gihe Ebola ikomeje kwibasira ibice bimwe bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), ibihugu bituranye birimo u Rwanda na Uganda byashyizeho ingamba zigamije gukumira ko iyo ndwara yambuka imipaka.
U Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubuzima zirimo kubuza kwinjira abanyamahanga iminsi 30 ishize baragiye muri RDC.
Icyakora, bamwe mu nzobere mu buzima bibaza niba gufunga imipaka ari bwo buryo bwiza bwo guhangana n’icyorezo.
Mu kwezi gushize, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yongeye gushimangira ko iri shami ridashyigikira gufunga imipaka mu gihe habaye icyorezo cya Ebola, avuga ko izo ngamba zidatanga umusaruro kandi zishobora guteza ingaruka zikomeye.

Dr Elie Bajo, impuguke mu isesengura rya politiki z’ubuzima, avuga ko kugabanya urujya n’uruza bishobora kwifashishwa mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’indwara, ariko akemeza ko gukurikirana no kugenzura ari byo bikomeje kuba uburyo bukora neza kurusha ubundi.
Yagize ati:
“Iyo habaye icyorezo, hakorwa igikorwa kizwi nka surveillance (igenzura rikurikirana), gikorwa mu buryo butandukanye. Ahanini gikorwa ku mipaka no ku bwinjiriro bitandukanye nk’ibibuga by’indege, za bariyeri zo mu muhanda n’ahandi hantu abantu binjirira mu gihugu.”
Ibyo ahuriyeho na OMS, avuga ko kugenzura no gupima abagenzi ari byo bifite akamaro kurusha gufunga imipaka burundu.
Ku bacuruzi bo muri Goma ariko, impaka ntizireba ubuzima rusange gusa, ahubwo zireba n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
“Nta cyo dusigaranye kidutunga”
Furaha Kiza, ufite imyaka 45, atunga abana batandatu abikesha ubucuruzi bw’indimu. Avuga ko gufunga umupaka byatumye amafaranga yinjizaga agabanuka cyane.
Yagize ati:
“Kuva imipaka yafungwa, nta kazi tugifite. Igihe yari ifunguye twarambukaga ubwacu tukajya gufata imizigo twihitiyemo, tukaza kuyigurishiriza hano.”
Mu isoko rya Birere, abandi bacuruzi na bo bavuga ko ibicuruzwa bitakigurwa nk’uko byahoze kuva umupaka wafungwa.
Fatuma Mapendo, ufite imyaka 32, yajyaga kurangura urusenda mu Rwanda akaruzana i Goma kurugurisha. Avuga ko ubu gukomeza ubucuruzi bwe byabaye ikibazo gikomeye.
Yagize ati:
“Ngura urusenda rwinshi mu Rwanda nkaruzana kurugurisha. Muri iyi minsi hari igihe mbona icyo ngurisha, hari n’igihe nta cyo mbona na gito. Nari guhitamo gukurikiza neza amabwiriza yo kwirinda Ebola aho gufunga umupaka.”
Gustave Bolingo, impuguke mu bukungu ikorera i Goma, avuga ko izi ngamba zagize ingaruka zikomeye ku baturage bari basanzwe bafite ibibazo by’ubukungu.
Yagize ati:
“Icyorezo cyaje gitunguranye. Ikibabaje ni uko ukuhagera kwacyo kurimo guhungabanya imibereho y’imiryango myinshi ibeshwaho n’ubucuruzi hagati y’imijyi yacu. Umujyi wa Goma usanzwe ufite ubukungu bworoshye, udafite banki cyangwa ikibuga cy’indege, bityo gufunga imipaka bikagira ingaruka zikomeye cyane.”
Hagati aho, ubusabe bwo kongera gufungura umupaka bukomeje kwiyongera buturutse ku bayobozi bo mu bice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23.

Abayobozi ba M23 igenzura ibice binini byo mu burasirazuba bwa RDC, bavuga ko nta barwayi ba Ebola bemejwe mu duce bagenzura.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Dr Freddy Kaniki, uyoboye itsinda rishinzwe kurwanya Ebola muri uwo mutwe, yagize ati:
“Muri rusange twagize abantu bane gusa banduye: umwe yarapfuye, batatu barakira. Uyu munsi nta murwayi n’umwe ukigaragara. Dukomeze kuba maso.”
Ku bacuruzi bakomeje gutegerereza ku mupaka ufunze ariko, impaka si imibare y’abanduye Ebola, ahubwo ni igihe bazongera kubona uburyo bwo gushaka imibereho.
Amashyirahamwe ahagarariye abacuruzi bato avuga ko akomeje ibiganiro n’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa AFC/M23 i Goma, mu rwego rwo gushaka uko zimwe mu mbogamizi zakoroshywa.
Muri ayo mashyirahamwe harimo iriyobowe na Rocky Ngelema Tshomba, umuyobozi w’Umuryango Tuungane Organisation for People with Physical Disabilities, uhuza abacuruzi bato bambukiranya umupaka bafite ubumuga bakorera ku mpande zombi z’umupaka.
Yagize ati:
“Icy’ingenzi ni uko twongera kwambuka umupaka. Nta cyo tugisigaranye kidutunga. Twizere ko hazagerwaho amasezerano, kandi twiteguye kubahiriza ingamba zose zo kwirinda Ebola.”
- 0
- 0
- 0
- 0