Ihuriro rya AFC/M23 (Alliance Fleuve Congo/M23) ryashinje ingabo za Leta ya Congo (RDC) kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2026, kuba zarateye ibisasu ku Bitaro Bikuru bya Minembwe biherereye mu misozi miremire y’akarere ka Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko icyo gitero cyakozwe hakoreshejwe indege zitagira abapilote z’intambara (combat drones).
Yagize ati:
“Saa munani z’amanywa (14h00) kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2026, ingabo z’ihuriro rishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zateye ibisasu ku Bitaro Bikuru bya Minembwe zikoresheje drones z’intambara, harimo n’ishami ryita ku bana (pédiatrie) rivurirwamo abana barwaye kandi bafite intege nke cyane.”
Nk’uko Kanyuka akomeza abivuga, icyo gitero kiri mu bindi bitero byinshi bimaze iminsi bigabwa muri ako karere.
Yongeyeho ati:
“Kuva ku wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026, batangiye ibikorwa byo gutera ibisasu mu buryo budatoranya ku baturage bo muri Minembwe no mu nkengero zaho. Ibi bitero bimaze guhitana abaturage benshi, harimo abagore n’abana.”
Ishyaka AFC/M23 ryatangaje ko risaba abaturage ba Congo ndetse n’imuryango mpuzamahanga kwibonera ibyo wise “ibyaha by’intambara bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa ku baturage b’abasivili.”
Agaruka kuri ibyo bitero, Bertrand Bisimwa, umwungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibibazo bya politiki, ubutegetsi, ubutabera na dipolomasi, yavuze ko gutera ibitaro ari ukurenga bikomeye ku mategeko mpuzamahanga arengera abari mu ntambara.
Yagize ati:
“Gutera ibitaro mu gihe cy’intambara ni icyaha cy’intambara. Ni imwe mu mahame asobanutse cyane agize amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’intambara.”
Yifashishije Geneva Conventions n’itegeko nshinga rya International Criminal Court rizwi nka Rome Statute, Bisimwa yongeye gushimangira ko:
“Kugaba ibitero nkana ku bitaro cyangwa ahandi hantu hahurijwe abarwayi n’abakomeretse bigize icyaha cy’intambara.”
Yongeyeho ko ibigo nderabuzima bihabwa uburinzi bwihariye mu gihe cy’intambara.
“Ibitaro, imodoka zitwara indembe, abaganga n’abakomeretse bose bagomba kubahwa no kurindwa mu bihe byose.”
AFC/M23 ivuga ko ababa bakoze igitero nk’icyo bashobora gukurikiranwa n’inkiko zo mu gihugu cyangwa mpuzamahanga.
Bisimwa yagize ati:
“Abayobozi batanze amabwiriza cyangwa abapilote bayashyize mu bikorwa bazi neza ko ari ibitaro, bashobora gukurikiranwa n’ubutabera haba ku rwego mpuzamahanga cyangwa mu gihugu.”
Twibutse ko imirwano igikomeje mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, nubwo mu mezi ashize habayeho ibikorwa bya dipolomasi bigamije gushaka amahoro.
- 0
- 0
- 0
- 0